Surah Al-Humaza — The Traducer

Surah Al-Humaza (The Traducer) is chapter 104 of the Quran, with 9 verses. This page presents the Arabic text with a Kinyarwanda translation, verse by verse.

وَيۡلࣱ لِّكُلِّ هُمَزَةࣲ لُّمَزَةٍ

Ibihano bikomeye bizaba kuri buri wese unegura abandi, usebanya

Ayah 1

ٱلَّذِي جَمَعَ مَالࣰ ا وَعَدَّدَهُۥ

Urundanya imitungo agahora ayibara

Ayah 2

يَحۡسَبُ أَنَّ مَالَهُۥٓ أَخۡلَدَهُۥ

Yibwira ko umutungo we uzatuma abaho ubuziraherezo

Ayah 3

كَلَّاۖ لَيُنۢبَذَنَّ فِي ٱلۡحُطَمَةِ

Oya! Mu by’ukuri, azajugunywa mu muriro witwa Hutwama (ushwanyaguza)

Ayah 4

وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلۡحُطَمَةُ

Ni iki kizakumenyesha Hutwama

Ayah 5

نَارُ ٱللَّهِ ٱلۡمُوقَدَةُ

Ni umuriro wa Allah ucanye

Ayah 6

ٱلَّتِي تَطَّلِعُ عَلَى ٱلۡأَفۡـِٔدَةِ

(Uwo muriro) uzajya uzamuka ugere ku mitima (y’abazaba bawurimo)

Ayah 7

إِنَّهَا عَلَيۡهِم مُّؤۡصَدَةࣱ‏

Mu by’ukuri, bazaba bawufungiwemo

Ayah 8

فِي عَمَدࣲ مُّمَدَّدَةِۭ

(Baziritse) ku nkingi ndende (kugira ngo batawusohokamo)

Ayah 9